Iteganyagihe

Turapima, tugasesengura, tugateganya

Impamvu yo gukora iteganyagihe ni ukwerekana imiterere y’ikirere y’ahantu runaka mu gihe runaka kugirango bifashe abantu mu igenamigambi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere gitanga iteganyagihe ry’ibihe bitandukanye:

1.  Iteganyagihe ry’uwo mwanya: Iteganyagihe ry’igihe gito gishoboka.

2.  Iteganyagihe ry’igihe kigufi: Iteganyagihe ryo kuva ku masaha 3 kugeza ku minsi 3.

3.  Iteganyagihe ry’Igihe kiringaniye: Iteganyagihe ryo kuva ku minsi 3 kugeza ku minsi 10

4.  Iteganyagihe ry’Ukwezi: Iteganyagihe ryo kuva ku munsi 1 kugeza ku minsi 30 

5.  Iteganyagihe ry’Igihembwe: Iteganyagihe ry’ibihe by’imvura n’izuba bimara amezi 3 cyangwa 4

Ibyiciro by’imvura igwa:

Ingano       Icyiciro

   <1mm       Utujojoba duke cyane

   <5mm       Imvura nke

   5-20mm      Imvura iringaniye

   20-50mm     Imvura nyinshi

   >50 mm      Imvura nyinshi y’amahindu

 Amwe mu magambo akunze gukoreshwa mu Iteganyagihe:

 Ibicu byiganje: Ni igihe ijuru ribuditse kuva kuri 60% kugeza 100% 

Ibicu biringaniye: Ni igihe ijuru rifite ibicu biringaniye kuva kuri 30% kugeza 60%

Ibicu bike: Ni igihe ijuru rifite ibicu bike kuva kuri 0% kugeza 30% 

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook