Ibiro by'Umuyobozi Mukuru
Abakozi babarizwa mu biro by’ Umuyobozi mukuru w’Ikigo ni aba bakurikira:
1. Umujyanama mu by’Amategeko;
2. Umugenzuzi w’umutungo mu kigo;
3. Umukozi ushinzwe abakozi akaba n’impuguke mu kubaka ubushobozi bw’abakozi;
4. Umukozi ushinzwe Ihanahana makuru;
5. Umukozi ushinzwe igenamigambi,gukurikirana ibikorwa n’isuzumabikorwa;
6. Umukozi ushinzwe amasoko
7. Umunyabanga wihariye w’Umuyobozi w’ikigo;
Abakozi bo mu biro by’Umuyobozi Mukuru w’ikigo bafite inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya mu mikorere y’ikigo harimo n’izi zikurikira:
· Kureba ko ikigo cyubahiriza Amategeko n’Amabwiriza ya Leta y’ u Rwanda.
· Kureba ko igenamigambi rishyizwe mu bikorwa kandi rikurikiranywe neza .
· Kureba ko isuzumamikorere ry’abakozi ryubahirije amategeko kandi ko bahabwa ibyo bagenerwa n’Amategeko birimo: Amahugurwa, ikiruhuko cy’izabukuru,gusimburwa mu kazi no guhabwa imperekeza n’ibindi…
· Kureba ko amasoko y’Ikigo atangwa mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko.